Umuyobozi wa Mega Global Link ifasha abantu kujya mu kazi, kwiga, no gutembera mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, yatangaje ko

uruzinduko Perezida Andrzej Sebastian Duda yagiriye mu Rwanda mu Cyumweru gishize, rushobora kwihutisha igikorwa cyo gutangiza ambasade ya Pologne mu Rwanda.

 

Perezida Andrzej Sebastian Duda yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu, kuva tariki 6 Gashyantare kugeza ku wa 8 Gashyantare 2024.

Muri uru ruzinduko ibihugu byombi byasinye amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Aya masezerano yiyongera ku yerekeye uburezi ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ndetse yatangiye no kubyara umusaruro kuko ubu muri kaminuza zo muri Pologne higa abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 1500.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gifasha abantu kujya mu kazi i Burayi, MEGA Global Link, Dr Francis Habumugisha yatangaje ko uruzinduko Perezida Duda yagiriye mu Rwanda, ruvuze byinshi ku bikorwa byo kujyana abantu mu kazi muri Pologne.

Ati “Kuri twe ni umugisha ukomeye nka Mega Global Link, tumaze igihe twaratangiye gukorera muri Pologne, by’umwihariko muri serivisi zacu zo koherezayo abakozi bajya mu kazi kuko tumaze koherezayo abatari bake, koherezayo abanyeshuri bajya kwiga, abakenerayo ubuvuzi, ndetse n’abajya gutembera muri rusange.”

Dr Habumugisha avuga ko uruzinduko rwa Perezida wa Pologne rutanga icyizere ko Ambasade ya Pologne izafungurwa vuba mu Rwanda ku buryo abo bafasha kujyayo batazaba bagikora ingendo zijya muri Tanzania gukorerayo amabazwa ngo bahabwe viza [interview].

Ati “Twagiranye amasezerano na sosiyete ikomeye yo muri Pologne, ikorana n’ibigo bitandukanye by’abikorera ndetse n’ibya Leta mu gufasha abantu kubona akazi. Abo twagiye twohereza bagenda bafite amasezerano y’akazi, bafite Viza, bemerewe gucumbikirwa, kuvuzwa, bitabwaho muri byose usibye kwigaburira gusa kandi ugasanga umushahara na wo ni mwiza cyane.”

Iki kigo gifasha abantu kujya muri serivisi z’akazi mu bihugu nka Romania, Lithuania, Hongrie, aho umukozi aba afite uburenganzira busesuye mu mirimo yahawe.

Ati “Amahirwe ahari ni uko nubwo ugiye mu kazi muri Pologne, ariko Viza ufite ikwemerera kujya mu bindi bihugu biri muri Schengen, rero wajya mu Bufaransa, mu Buholandi, u Budage, u Busuwisi n’ahandi hose ushaka, ntabwo uba uziritse. Bivuze ngo ushobora gukora ka kazi amasaha yagenwe andi ukajya kwiga cyangwa ugatemberera ahandi kuko akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.”

Uyu muyobozi ahamya ko kubona ibyangombwa byo kujya kwiga mu bihugu by’i Burayi byoroshye cyane, ndetse ngo baherekeza abanyeshuri bakabageza ku ishuri, byanaba ngombwa abakajya banabasura.

Mu byerekekeye gusura ibice bitandukanye kandi, Dr Habumugisha yatangaje ko batangiye gufasha abantu gutemberera muri Amerika yo hagati, aho umuntu ashakirwa Visa, agashakirwa hotel yo kuraramo, tike y’indege, aho umuntu ashobora kumarayo icyumweru kandi bigakorwa ku giciro gito.

Izi serivisi kandi zitangwa no ku bantu bashaka kujya mu gihugu cya Australia.

Ati “Hari igihe ujya gusaba Visa ya Amerika, iya Canada bakakubaza ikindi gihugu wagiyemo ukavuga ngo ntacyo, kuba watembereye muri Amerika yo hagati biroroshye kuba wabona visa ya USA, Canada ndetse n’ahandi.”

 

 

Perezida Duda yasuye u Rwanda tariki 7 na 8 Gashyantare 2024

 

Dr Francis Habumugisha Umuyobozi Mukuru wa MEGA Global Link

 

Source: Igihe