Ibi bigo byombi byatangiye gukorana guhera mu Ugushyingo uyu mwaka, aho bifasha abashaka kwiga mu mashuri yo muri Amerika, Canada n’ahandi henshi ku Mugabane w’u Burayi.
Bifite amashuri bihuza n’abanyeshuri baba bagiye kwigira kuri buruse, abiyishyurira mu byiciro byose bya kaminuza, amashuri yisumbuye hamwe n’abanza aho umubyeyi ashobora guherekeza umwana we.
Ibi bigo bifitanye amasezerano y’imyaka itatu ariko ishobora kongerwa mu gihe yagenze neza.
Guhera mu 2015 ApplyBoard yafashije abarenga 400 000 bo mu bihugu bitandukanye birenga 125, kwiga mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Guhera mu 2024 buri mwaka ku bufatanye bwa Mega Global Link na ApplyBoard, hitezwe ko Abanyafurika barenga ibihumbi 10 bazajya babona amahirwe yo kwiga hanze ya Afurika mu buryo buboroheye.
Mega Global Link ni Ikigo cyatangijwe Dr Francis Habumugisha mu gihe ApplyBoard yo yatangijwe na Meti Basiri.
Buri kwezi iki kigo cyakira abantu bashaka gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Burayi, abanyeshuri bahuzwa n’amashuri bafitanye amasezerano n’abarwayi bajya kwivuza i Burayi bakoherezwa kuvurirwa mu bitaro bakorana.
Indi serivisi iki kigo gitanga ni ugufasha ukigannye gusaba visa, kimufasha kuzuza inyandiko ziyisaba, kwegeranya ibyangombwa byose kandi akishyura ari uko ibyo ashaka yabibonye.
Ushaka kumenya byinshi wakanda hano



ndifuza kubaza niba mwamfasha kubona uko njya kwiga Master’ in math
mufashe ukuntu twavugana ntaje kuri office
i wanna to study abroad and right now iam still studying iam about to finish,i mean that iam in sinior six and iam doing sciencies and i need help