Ubuyobozi bw’Ikigo gifasha abantu b’ingeri zinyuranye kujya kwiga mu mashuri atandukanye mu mahanga, Mega Gobal Link bwatangaje ko bwagabanyije 20% ku giciro cya serivisi bacaga umuntu ushaka kujya kwiga mu mashuri yo hanze y’u Rwanda.

Iki kigo kivuga ko gikorana n’amashuri kuva ku cyiciro cy’abanza, ayisumbuye na kaminuza kandi kigafasha buri muntu ukigana kubona ishuri ryiza.

Itangazo iki kigo cyasohoye rigira riti “ku cyiciro kigiye kuza, turabamenyesha ko imyanya y’abashaka kwiga mu cyiciro kizatangira muri Nzeri 2024 ko hari imyanya ku bifuza kwiga muri Canada, Amerika, n’u Burayi.”

Igabanyuka ry’ibiciro ku ijanisha rya 20% rizafasha abantu bazasaba serivisi kuva tariki ya 1 Kamena kugeza ku ya 30 Kamena 2024.

Mega Global Link yizeza ko iherekeza umuntu ushaka kwiga guhera ku ntambwe ya mbere kugeza ageze ku ishuri.

Bagaragaza ko amashuri bafite atanga amasomo atandukanye kandi mu byiciro bitandukanye birimo icya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, masters’, amasomo y’igihe gito ndetse na PhD.