Dr Habumugisha Francis, Umuyobozi wa sosiyete ya Mega Global Link ifasha abantu kujya mu kazi, kwiga, no gutembera mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Canada ndetse gushaka ibyangombwa by’inzira, yatangaje ko bashyizeho igabanyirizwa rya 30% ku giciro gisanzwe kuri serivise zose z’iki kigo.
Dr Habumugisha yavuze ko ubu serivise bari basanzwe batanga zorohejwe ku buryo buri wese yabasha kuzibona.
Yagize ati “Hamwe na Mega Global Link ubu watembera, wasura inshuti, wajya kwiga, wabona akazi ugakorera ku migabane itandukanye”.
Yavuze ko iki kigo cyafashije abantu kubona uburyo bunoze bwo kujya mu mahanga kandi bwemerwe n’amategeko.
Ati “Mega Global Link twaje ari igisubizo nyuma yo kubona ko hari ibibazo by’abantu bakoraga ingendo ariko baciye mu nzira zitari zo. Harimo abahimbaga ibyangombwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga, abacaga mu mazi n’izindi nzira zinyuranyije n’amatego bamwe bagafungwa, abandi bagapfa cyangwa bagapakirwa bagasubizwa iwabo”
Yavuze ko kuri ubu bamaze gufasha abantu benshi kugera ku migabane itandukanye mu buryo bworoshye kandi bwemewe n’amategeko.
Dr Habumugisha yavuze ko ubu hashyizweho igabanyarizwa rizamara amezi abiri aho ryatangiye ku itariki ya 15 Werurwe 2024, rikazageza ku itariki 15 Gicurasi 2024.
Iri gabanyirizwa rizaba rigenewe abakiliya cyangwa imiryango 30 izabasha kuza mbere muri buri serivise zitangwa uko ari enye. Ni igiteranyo cya’abantu 120 bose hamwe, abazaza nyuma y’uwo mubare bakaba bazakoresha ibiciro bisanzwe.
Yavuze kandi ko muri Mega Global Link serivise batanga zishingira ku masezerano bagirana n’abakiliya yemewe n’amategeko ku buryo ikitagenze uko cyateganyijwe umukiliya atabihomberamo ahubwo asubizwa amafaranga ye yose.
Serivise Mega Global Link itanga ni uguhuza abanyeshuri n’ibigo byo muri Amerika, u Burayi na Canada, gufasha abantu gutembera, gusura imiryango mu Burayi, Amerika na Canada no muri Afurika, gufasha abashaka akazi n’abashaka kwivuriza muri ibyo bihugu ndetse no gufasha abantu ibijyanye no gushaka viza.
Binyuze mu masezerano Mega Global Link yagiranye n’ikindi kigo cya ApplyAbroad, byitezwe ko guhera muri uyu mwaka nibura buri mwaka Abanyafurika barenga ibihumbi 10 bazajya babona amahirwe yo kwiga hanze ya Afurika mu buryo buboroheye.
Abakenera ibindi bisobanuro kuri iri gabanyirizwa ndetse na serivise zitangwa muri rusange bashobora kubibona baciye kuri www.megagloballink.com.
Inkuru dukesha IGIHE.com
Leave A Comment