Sosiyete ya Goodrich Business Group yakoze igitaramo cy’umugoroba wo gushima Imana, cyatumiwemo abafatanyabikorwa b’imena n’abakozi bayo mu gushima Imana ibyo bagezeho mu rugendo rw’ubufatanye.

Iki gitaramo cyiswe ‘Goodrich Shima Imana’ cyatambutse imbonankubone kuri Goodrich TV ku wa 02 Mutarama 2024, cyitabirwa n’abarimo Umuyobozi wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte.

Hari kandi Umuyobozi Wungirije wa Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda, Dr. Epimaque Twagirimana, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije kwimakaza ubuzima bufite intego (Sober Club), Dr Gamariel Mbonimana n’abandi.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho n’ijambo ry’Imana ryasomwe n’Umuyobozi wa Sosiyete ya Goodrich Business Group, Dr. Francis Habumugisha, riboneka muri Yesaya 54:2-3.

Dr. Francis Habumugisha yifashishije aya magambo yifuriza Abaturarwanda kwaguka mu mikorere yabo ya buri munsi, byo musingi w’iterambere ryabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati ‘‘Nakwifuriza buri wese ukunda Goodrich TV ndetse udukunda, ukunda igihugu cy’u Rwanda, kwagura imbago ze muri uyu mwaka tugiye gutangira kugira ngo ageze kure. Arege, ajye iburyo n’ubumoso, agere kuri byinshi.’’

Iki gitaramo kandi cyanaranzwe no gutanga ibihembo by’ishimwe birimo imidali ku bafatanyabikorwa ba Goodrich TV, ndetse n’abandi bagize uruhare mu kwaguka kw’ibikorwa byayo.

Umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu wamenyekanye ku izina rya Dashim ukora ikiganiro ‘Inzu y’Ibitabo’, ni umwe mu bagenewe ibihembo n’Umuyobozi wa Goodrich Business Group anamubwira ko agace k’icyo kiganiro kitwa ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima’ kamuhinduriye imibereho bikanamwungura amafaranga menshi, kubera kugikurikira akagira ibyo ashyira mu ngiro nyuma yo kucyumva.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije kwimakaza ubuzima bufite intego (Sober Club), Dr. Gamariel Mbonimana, yifashishije amagambo yanditse mu gitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’, mu gushimira by’umwihariko abagize uruhare mu kwandikwa kwacyo, anakomoza ku kuba umudali w’ishimwe yambitswe na Sosiyete ya Goodrich Business Group uzagira uruhare mu kukimenyekanisha.

Yakomoje ku kuba Sober Club iteganya gutera inkunga imishinga igitangira, ikanagenerwa ibihembo bitandukanye mu kuyagura igateza imbere ba nyirayo, u Rwanda n’Isi muri rusange.

Abanyamakuru Ndahiro Valens Papy na Niyikiza Jotham bahoze bakorera Goodrich TV bari mu bagenewe ibihembo by’ishimwe ku musanzu wabo ubwo bakoreraga iyi televiziyo, bashimiye umuyobozi wayo wazirikanye ibyo bakoze mu myaka yatambutse, bavuga ko ibi bibateye ishyaka ndetse ko n’abakorera iyi televiziyo muri iki gihe bikwiye kubatera ishema bagakorana umuhate.

Umuyobozi Wungirije wa Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda, Dr. Epimaque Twagirimana, yavuze ko ibikorwa bya Sosiyete ya Goodrich Business Group bikwiye kwigirwaho, kuko biri mu murongo w’ibyo u Rwanda na Afurika muri rusange ishaka kugeraho.

Ati ‘‘Ibi rero bigaragara neza ko bihuje n’intego y’Umuryango Pan-African Movement, aho tugira tuti ‘Afurika izibakwa n’Abanyafurika ubwabo.’ Ni gahunda yo kwishakamo ibisubizo, ni gahunda yo kugaragaza uruhare buri Munyarwanda, buri Munyafurika wese afite mu kubaka ibihugu byacu.’’

Umuyobozi wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye ubufatanye bwa Sosiyete ya Goodrich Business Group n’iyo kaminuza ayobora, cyane ko mu byo bafatanya harimo no kuba televiziyo yashinzwe n’iki kigo (Goodrich TV) yorohereza abiga itumanaho n’itangazamakuru muri iyo kaminuza, bakayihabwaho umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Ati ‘‘Hari amasomo menshi twigisha ahura n’ibyo mukora, cyane cyane ajyanye na ‘Mass Communication and Journalism’, hari ubufatanye dufitanye bumaze iminsi mu kubona aho abanyeshuri bacu bimenyereza umwuga, ibyo turabibashimira.’’

Mu byashimiwe Imana muri iki gitaramo kandi ni ukwaguka kwa Sosiyete ya Goodrich Business Group imaze imyaka 14 ishinzwe, ikaba imaze kwaguka kuko yabyaye amashami arimo Goodrich TV, Goodrich Life Care Co. Ltd ritangirwamo serivisi zo kugorora, kunanura no gukoresha umubiri imyitozo, na The House of Vitamins ritangirwamo serivisi z’inyongeramirire.

Hari kandi Ishami Star Professional College ritangirwamo amahugurwa y’igihe gito, irya Pionners Luxury Ltd ritunganya ibiryo, Urubuga Muganga Online rutangirwaho inama ku kwita ku buzima, Ikigo Mega Global Link gifasha mu korohereza abashaka kujya mu mahanga no gukorera yo ingendo n’ibindi, hashimirwa abafatanyabikorwa babigizemo uruhare ngo bigerweho.

 

Wabaye n’umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bitabiriye iki gikorwa

 

Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori

 

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije kwimakaza ubuzima bufite intego (Sober Club), Dr. Gamariel Mbonimana ari kumwe na Dr Francis Habumugisha

 

Umuyobozi wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye ubufatanye bwa Sosiyete ya Goodrich Business Group n’iyo kaminuza ayobora

 

 

 

 

 

 

 

Umuyobozi Wungirije wa Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda, Epimaque Twagirimana, yashimiwe mu izina rya Pan-African Movement, ubufatanye na Goodrich Business Group

Umunyamakuru Dashim yashimiwe umusanzu we mu guhindura imyumvire ya benshi abinyujije mu kiganiro ‘Inzu y’Ibitabo’

 

Past. John Prince Ntizimbwa, ari mu bashimiwe ubufatanye bwe na Goodrich Business Group

 

Abanyamakuru bigeze gukora kuri Goodrich TV barimo Ndahiro Valens Papy bari mu bashimiwe

 

Abakozi n’abafatanyabikorwa b’imena ba Sosiyete ya GoodRich Business Group bashimiwe uruhare rwabo mu kwaguka kwayo, mu gitaramo cyiswe ‘GoodRich Shima Imana’

 

 

Inkuru dukesha IGIHE.com