Ikigo Mega Global Link, cyashyizeho amahirwe ku babyifuza bose baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, yo kuzitabira urugendo ruzabera muri Singapore rwiswe ‘urugendo rwo komora ndetse n’ubucuruzi’, ruzakorwa muri gahunda yiswe ‘Tembera Singapore’.

Ni urugendo ruzaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Mutarama 2024, abo mu Rwanda bahagurukire i Kigali ndetse abandi baturuke mu bindi bihugu, bahurire muri Singapore.

Umuyobozi w’Ikigo Mega Global Link, Dr Francis Habumugisha, avuga ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo kwita ku buzima bwo mu mutwe ariko hakanaganirwa ku bucuruzi, dore ko hari benshi bakora imishinga ikabahombera ku bwo kutagira ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza.

Ati ‘‘Ni abantu benshi bacuruza bagahomba ku bwo kutagira imitekerereze iri ku murongo mwiza, ni abantu benshi bashaka bikabananira, biga bikabananira, bakora akazi bikanga, biyahura, biturutse ku buzima bw’imitekerereze bwamaze kujyamo agatotsi, cyangwa bwamaze kwangirika.’’

Dr Habumugisha yavuze ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko ibipimo bitandukanye hirya no hino ku Isi bigaragaza ko abantu benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse mu Rwanda benshi mu rubyiruko bakaba babikomora ku makimbirane yo mu miryango.

Urwo rugendo ruzakorerwa muri Singapore rwitezweho ko abazarwitabira bazarwomorerwamo ibikomere byo ku mitima, nyuma bakanungurana ubumenyi buzabafasha gukomeza kwiteza imbere yaba mu bucuruzi, mu myigire no mu bindi.

Ku bijyanye n’ubucuruzi, abacuruzi bo mu Rwanda bazitabira uru rugendo bazaba bafite amahirwe yo guhuzwa n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Singapore, ibizoroshya imikoranire ku mpande zombi ku buryo wakoroherwa no gushora imari muri icyo gihugu, cyangwa abashoramari baho bakaza gushora imari mu bikorwa byawe mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Uku kandi ni na ko bizagenda ku bazaturuka mu bindi bihugu bagahurira muri Singapore, kuko bose bazafashwa kimwe bakaba bakwagura uburyo bw’imikoranire n’abo mu bindi bihugu bazahahurira.

Abashaka kwiga mu mahanga na bo bazitabira uru rugendo bazaba bafite amahirwe yo guhuzwa n’ibigo by’amashuri byo mu mahanga, ndetse n’abashaka akazi bazitabira uru rugendo bazaba bafite amahirwe menshi yo gufashwa kukabona mu mahanga.

Iyo minsi y’ubutembere kandi izarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa yaba azabera munsi y’ubutaka cyangwa mu kirere hagendewe ku miterere y’Iguhugu cya Singapore, mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi, ndetse n’abashaka koga (swimming), gukora imyitozo ngororamubiri no kujya muri ‘sauna’ na bo babikore mu bwisanzure.

Abazitabira urwo rugendo bazitabwaho mu buryo bwose kuko ikiguzi kizaba gikubiyemo tike y’indege yo kugenda no kugaruka, amafunguro bazafata na hoteli nziza bazaba babamo.

Ushaka kwitabira uru rugendo wakwiyandikisha kuri https://megagloballink.com/event/ cyangwa ugahamagara kuri +250 788 300 456, cyangwa ukagera aho Ikigo Mega Global Link gikorera mu Mujyi wa Kigali inyuma y’ahazwi nko kwa Makuza.