Mega Global Link, Ikigo gisanzwe kimenyerewe mu gutanga serivisi zo gufasha abantu banyuranye bifuza gukomeza amasomo yabo, gushora imari no gutembera mu bihugu by’i Burayi, Canada na Amerika, cyinjiye mu bufatanye na AtoZ Serwis Plus, buzatuma abatuye muri Afurika na Aziya bafashwa kubona uburyo bw’imikorere ku Mugabane w’u Burayi kandi badahenzwe.
Ubu bufatanye buje gukemura bimwe mu bibazo byibasira ibihugu bitandukanye cyane ibyo muri Afurika, birimo ibyo gushaka gukomereza ubuzima ahandi ariko hakabura uburyo bwiza, bwizewe kandi butanga umusaruro bwafasha kubigeraho n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mega Global Link, Dr Francis Habumugisha, yavuze ko hatekerejwe ubu buryo kuko “Hari abandi basoza amasomo bakabura akazi, cyangwa bakaba bahembwa umushahara batishimira, kubahuza rero n’ahari aka kazi kabakeneye ni byo byatuzanye.”
Ubu bufatanye kandi buzarushaho korohereza abashaka gutemberera mu bihugu binyuranye kuko Mega Global Link, ibafasha kubona ibyangombwa by’ibanze kandi mu buryo bwihuse.
Ikigo cya AtoZ Serwis Plus cyinjiye mu bufatanye na Mega Global Link, cyashinzwe mu 2009. Gitanga serivisi z’abinjira n’abasohoka, kikaba gifite ibiro mu bihugu bya Pologne, Portugal, u Budage, Malta na Romania.
Kimaze gufasha byibuze abantu barenga 2000 kubona visa, ibyangombwa byo gukorera akazi mu gihugu runaka ndetse n’izindi serivisi zinyuranye.
Binyuze muri ubu bufatanye umuntu wese warangije amashuri yisumbuye ashobora gushakirwa akazi. Abanza gusinyana amaseserano y’imikoranire na Mega Global Link yemezwa na noteri, akubiyemo ingingo yemeza ko iyo ushaka akazi atakabonye, asubizwa amafaranga yatanze ku ikubitiro.
Umwihariko n’uko uwatangiye urugendo rwo gusaba akazi, akurikiranwa kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya nyuma ageze mu gihugu agiye gutangira gukoreramo, aho abanza akanahabwa amahugurwa ajyanye n’akazi yahawe.
Dr Francis Habumugisha yakanguriye abantu kwihutira kugana Mega Global Link mu bihe bya nyuma by’umwaka wa 2023, kuko abakiliya bacyo bagabanyirijwe ibiciro muri serivisi z’iki kigo zose.
Buri kwezi iki kigo cyakira abantu bashaka gusura ahantu nyaburanga hatandukanye i Burayi, abanyeshuri bahuzwa n’amashuri bafitanye amasezerano n’abarwayi bajya kwivuza kuri uyu mugabane bakoherezwa kuvurirwa mu bitaro bakorana.
Indi serivisi iki kigo gitanga ni ugufasha ukigannye gusaba visa, kimufasha kuzuza inyandiko ziyisaba, kwegeranya ibyangombwa byose kandi akishyura ari uko ibyo ashaka yabibonye.
Nukuri ubu buryo buziye igihe pe! kuko ni kenshi abantu bafatirwa mu nzira zitemewe barimo kujya i Burayi gushaka akazi munzira zitemewe, bikarangira yemwe benshi banahasize ubuzima! nimukomereze aho, Bizafasha benshi babyifuzaga kuko ubu buryo buje bukenewe pe!