Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr Francis Habumugisha, yatangaje ko buri kwezi binyuze muri Mega Global Link ku bufatanye n’Ikigo Safe Flight Link bari gufasha abarenga 100 kujya i Burayi gutembera, kwiga, gucuruza cyangwa kwivuza.

 

Gahunda yo gutembera u Burayi, ikubiyemo ibikorwa by’amasomo muri za kaminuza bafitanye amasezerano, kujya kwivuza, gukora ubushabitsi n’ibindi.

Mega Global Link buri kwezi yakira abantu 50 bashaka gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Burayi, abanyeshuri 30 bahuzwa n’amashuri bafitanye amasezerano n’abarwayi bajya kwivuza i Burayi 30 bakoherezwa kuvurirwa mu bitaro bakorana.

Dr Habumugisha ahamya ko iyo umuntu agannye iki kigo agasanga imibare y’abagomba kugenda muri uko kwezi yararangiye bamushyira ku rutonde rw’abazagenda mu kwezi kuzakurikiraho.

Ati “Iyi gahunda ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ibihuriza mu gutembera i Burayi. Hari amahirwe menshi hariya abantu baba bifuza gutembera bakareba, harimo ibihugu byo muri Shengen, aho winjira ufite visa imwe ariko ugatembera ibihugu 27. Aha rero tubafasha ibintu byose duhereye ku kubigira urugendo.”

“Muri urwo rugendo uzamenya ko hari ibyo waranguraga uhenzwe hariya muri Aziya n’ahandi hariya wabona ibifite ubwiza kandi kuri makeya, uzamenya ko hari aho wakwiga amasomo wari warabuze mu bihugu bya Afurika kandi ukavayo uri ku rwego rwiza. Iyo tubonye urugendo rushoboka turakubwira ngo tugiye gukomeza ku ntambwe zikurikira ariko iyo tubonye bidashoboka turakubwira ngo genda ubanze wuzuze ibi, abo dufasha bose rero bagera ku nzozi zabo.”

Indi serivisi iki kigo gitanga ni ugufasha ukigannye gusaba visa, kimufasha kuzuza urupapuro rusaba visa, kwegeranya ibyangombwa byose kandi akishyura ari uko ibyo ashaka yabibonye.

Iki kigo kandi gifitanye amasezerano y’imikoranire n’amasosiyete y’indege atwara abantu ku buryo uwamaze kubona visa ashakirwa na tike idahenze kandi kikanahuza umukiliya na hotel azacumbikamo ndetse n’ibitaro bizamuvura niba agiye kwivuza.

Ati “Ushobora kuba urwaye, warivuje muri Afurika bikanga, waragiye muri Aziya bikanga, nagira ngo nkubwire ko i Burayi ari ho hateye imbere mu buvuzi. Urebye ibitaro dukorana nabyo usanga ari byo bya mbere ku Isi byagufasha ubuzima bukagenda neza.”

Dr Habumugisha avuga ko hari n’amashuri bafite bahuza n’abanyeshuri baba bagiye kuri buruse, abiyishyurira mu byiciro byose bya kaminuza, kimwe n’amashuri yisumbuye hamwe n’abanza aho umubyeyi ashobora guherekeza umwana we.

Mu bijyanye no gutembera kandi Mega Global Link ifasha umuntu kubona itike y’indege no kumufata ku kibuga cy’indege igihe ageze mu gihugu agiyemo, bakamufasha gutembera aho ashaka hose ku mugabane w’i Burayi.

Yanavuze ko mu bihe bya vuba bazatangira gukorana n’ibihugu byo ku yindi migabane nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ibindi.

 

 

Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr Francis Habumugisha, yatangaje ko buri kwezi binyuze muri Mega Global Link ku bufatanye n’Ikigo Safe Flight Link bari gufasha abarenga 100 kujya i Burayi gutembera, kwiga, gucuruza cyangwa kwivuza